Está en la página 1de 3

INYIGISHO YO K’UMUNSI MUKURU WA NOHELI, 25 UKUBOZA 2021

Amasomo :Iz 52, 7-10, Zab 98(97); He1, 1-6; Yh1, 1-18
Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe
Imyaka 2015, uhereye ku ivuka rya Abrahamu,
Imyaka 1510, kuva igihe Mussa n’umuryango wa Israheli bavaga mu bucakara bw’abanyamisiri,
Imyaka 1032, umwami Dawudi yimye ingoma,
Imyaka 65 mu yari yarahanuwe n’umuhanuzi Danieli,
Mu mwaka wa 752 nyuma y’ishingwa ry’umujyi wa Roma,
Mu mwaka wa 42 w’ubwami bwa Okutaviani Ogusito,
Mu mwaka wa 06 kuri karindari tugenderaho,
YEZU KRISTU, Umwana w’Imana Ihoraho, nyuma yo gusamwa na Bikira Mariya ku bubasha bwa
Roho Mutagatifu, Yavukiye I Betelehemu ya Yudeya,
Nuko Jambo yigira umuntu abana natwe.

Bavandimwe Noheli nziza, umwe mu minsi mikuru ihimbazwa cyane kuri iyi si ndetse tutabura
kwemeza ko ari uwa mbere ni umunsi mukuru wa Noheli. Abe ari abakiristu cyangwa abandi
batagira irindi dini basengeramo, umunsi wa Noheli barawuzi. Ubu winjiye mu nzu z’abantu batari
bake, kabone n’abatari abakiristu, ushobora kuhasanga ikirugu. Umunsi mukuru wa Noheli ni
umunsi mukuru utera ibyishimo abantu hafi ya bose atari ukubera ubukiristu gusa, ahubwo kuko ari
umunsi usanga imiryango yose iba yishimiye kuba hamwe. None ku bakiristu by’umwihariko, uyu
munsi uvuze iki?

Ku Mukristu Noheli ni umunsi ukomeye cyane mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu. Burya muri
lituljiya ya Kiliziya, uretse iminsi yo guhimbaza Iyobera rya Pasika buri mwaka, nta wundi munsi
mukuru uruta uwa Noheli ariwo abakristu duhimbazanya ibyishimo ivuka ry’Umukiza n’Umwami
wacu Yezu Krsitu, Jambo wigize umuntu akabana natwe, Imana ubwayo igatura muri twe,
igashinga ihema rwagati muri twe:“ Imana turi kumwe: Emmanuel”.

Amasomo Matagatifu yo kuri uyu Munsi Mukuru aradufasha kubyumva neza atsindagira ingingo
imwe y’ingenzi: Imana yigaragarije umuryango wayo kandi irawukiza. Ibyo bikaba impamvu
y’ibyishimo ku batuye isi bose:Nitwishime kandi tunezerwe kuko twacunguwe.

Umuhanuzi Izayi ati: “Matongo ya Yeruzalemu nimuhanike murangururire icyarimwe amajwi


y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we agacungura Yeruzalemu. Uhoraho agaragaje
mu maso y’amahanga ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifu, bityo impande zose z’isi zizabone
agakiza k’Imana yacu”. Aya magambo y’umuhanuzi Izayi ntiyavugaga ibiriho, ahubwo yahanuraga
ibizaza na none agendeye ku byabaye cyangwa se ibiriho. Ari mu cyerekezo cy’amizero
y’umuryango wa Israheli Imana yari yaritoreye ngo uzabe inzira Umucunguzi azacamo aje mu
bantu. Mbese ni nkuko umuntu yaha imahanga aje i Rwanda akururukira i Kanombe ku kibuga
cy’indege, ari ho hari abategujwe kumwakira, ariko ari umushyitsi uzasura u Rwanda rwose.

Uburanga bwa Jambo wigize umuntu bwose buri muri aya magambo y’Umuhanuzi Izayi. Ibyo
avuga biratangaje koko, nyamara ntabwo avuga uwo yabonye, ahubwo ni uwo yari ategereje
hamwe n’umuryango w’abemera bari mu rugendo rugana amaza ya Nyagasani. Aravuga amagambo
ahumuriza umuryango w’Imana ati “Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi,
ibirenge by’intumwa izanye Inkuru nziza, ivuga amahoro igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti
Imana yawe iraganje!” Igihe rero cyarageze, ubuhanuzi bwa Izayi buruzuzwa, kandi ibi byabaye
mu gihe cy’amateka azwi neza, nk’uko twabyibutswa mu Ivanjili yo ku mugoroba wa Noheli. Yezu
Kristu Imana nzima yaje muri twe aciye bugufi, ntiyaje ahutaza ahubwo yaje agaba amahoro, ni
Umwami w’Amahoro. Nk’uko Izayi yari yarabihanuye ko ari intumwa izanye Inkuru nziza, ivuga
amahoro n’ibindi byiza byose, niyo mpano idasanzwe natwe atuzaniye twese kuri uyu munsi wa
Noheli ya 2021. Burya umunsi wa Noheli, ni umunsi tugomba kuzirikana ku Mahoro,Urukundo
n’Ineza twaronkewe n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Ibyo bigatuma natwe tubiharanira kuri twe
ubwacu ndetse no kubavandimwe bacu, tubivomye ku isoko ari yo Jambo wigize Umuntu. Ni byo
Yohani umwanditsi w’Ivanjili yatwibukije muri aya magambo meza atangiza inyandiko ye agira ati:
“Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba
Imana. Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta
n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho.” Jambo ni we uvuga bikaba kuko ari we ufite
Ijambo rikiza kandi rikarema, mbese rimwe Imana ubwayo yakoresheje irema. Muri we ibyari
amagambo asanzwe bihinduka ukuri tubona kandi bikaba ikinti dufata. Ni we wenyine ushobora
guhindura inzozi za muntu zikaba impamo, ibyari amasezerano bikaba impamo. Kwakira Jambo
uwo ni wo mukiro wa muntu.

Yohani arahamya ko nta kiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho, kandi ni nako nta mahoro,
nta Rukundo, nta hirwe na mba muntu ashobora kugeraho rishyitse atabigabiwe na We, kuko hanze
y’Imana ye nta Buzima. Yazanywe no kugira ngo tugire ubugingo kandi ubugingo busagambye.

Yohani akomeza atubwira ko muntu mu buhumyi bwe yagiye yanga kwakira Urumuri
rwamurasiyeho akihamira mu mwijima. Niyo mpamvu no kuri uyu munsi twizihiza Noheli, ivuka
ry’Umukiza, soko y’ibyiza byose, mu mpande zimwe na zimwe z’isi amahoro ari aya ntayo
n’ibyorezo nka covid-19 bitatworoheye. Benshi baricana, baragambanirana, baracura imigambi
y’ububisha, bari mu ngeso mbi n’ibindi bibi byinshi kuko Urumuri rwabarasiyeho ariko bagahitamo
kwigumira mu mwijima. Ni agahoma munwa aho Umukiza aza ntitubimenye n’ababimenye
bakanga kumwakira.

Hari urugero umuntu yaduhaye adushushanyiriza ikigereranyo cy’uko Imana yemeye kwigira
umuntu, atwumvisha uburyo ari ukwicisha bugufi gukomeye kutagerwa n’ubonetse wese! Yagiraga
ati: “Dufate urugero ruto: tuvuge ko waba ufite amatungo, nk’inkoko wahaye ibyangombwa byose
ngo zibeho. Ariko kumvikana bikananirana. Ni uko nyirazo, uko agerageje kuzikiranura ari hanze
yazo bikananirana. Hanyuma kubera urukundo akunda inkoko ze, agahitamo kwigira inkoko,
akazisanga, bakabana umunsi k’umunsi, bagasangira byose yewe kugera ku kigero cya nyuma
cy’ubuzima bubi bwazo. Sinzi niba muri twe hari uwakwemera kuba inkoko! Ariko umwana
w’Imana nzima yemeye kwigira umuntu ngo adukize nk’uko tubihamya mu ndangakwemera:
icyatumye amanuka mu ijru ni twe abantu no kugira ngo dukire.

Noheli rero ni umunsi ukomeye, utwumvisha neza ibanga ryo kwicisha bugufi. Umwana w’Imana
avukira mu kiraro cy’inka: “Yezu yigize umukene: ibyatsi ni byo byahi rwose. Uwaremyi ibintu
byose yabuze abagaragu.” Noheli ni umunsi w’iyuzuzwa ry’umugambi w’Imana wa kera na kare
wo kuzatwoherereza Umucunguzi. Jambo yigize umuntu, ibyo Imana yari yasezeranyije
abakurambere bacu mu kwemera, Abrahamu, Izaki na Yakobo, ikabisubiramo mu mvugo z’ibihe
bitandukanye by’abahanuzi byabaye Impamo, buva mu magambo bijya mu bikorwa. Iryo ni ibanga
ry’ukwigira umuntu kwa Jambo.
Mu gihe muntu yari amaze kurenga ku itegeko ry’Imana akayisuzugura nk’uko tubisoma mu gitabo
cy’Intangiriro ntabwo Imana yamuterera ngo aheranwe n’urupfu yari yigabije.Muntu agicumura
Imana yateguye umugambi wo gucungurwa kwe, hari n’abahamya ko Imana yaremye muntu
igamije kumucungura.

Ibyo bitwereka aho Urukundo rw’Imana rugera. Yaremye ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka
byose, nta kiguzi na mba tuyihaye, cyangwa se ngo ibe yarubahirizaga komande twatanze. Byose
yabiremye mu buhanga bwayo kubera urukundo. Nyamara burya ngo “Uwiturwa ineza n’uwo
yayigiriye aba agira Imana”, hari nabongeraho ko “Ubuntu bubanje bupfa ubusa”. Muntu
ntibyatinze, yahise atangira kwirata no gutera Imana umugongo. Yahiseko ashaka kureshya nayo,
ndeste ashaka no kuyisimbura. Ariko burya icyaha cyose kigira ingaruka. Umuryango w’Imana
byagiye biwuviramo gutegekwa n’amahanga, ndetse ukanajyanwa bunyago. Igihe cyose tutumviye
Imana tujyanwa bunyago, tukavanwayo n’Impuhwe zayo.

Imana burya ni Imana, ntijya yivuguruza kuri wa mugambi wayo yari ifite kuva irema umuntu.
“Urukundo rwayo ruhoraho iteka”, nk’uko umuririmbyi wa Zabuli abiririmba. Iteka yitaga ku
muryango wayo, igahora ishaka kuwuvana mu bucakara babaga bashyizwemo n’abanyamahanga.
Noheli rero twizihiza intambwe ikomeye muri uwo mugambi wo gukiza muntu wuzurijwe k’uburyo
bw’ikirenga mu iyobera rya Pasika, mu rupfu n’izuka ry’uwo duhimbaza ivuka rye none.
Ukwicisha bugufi k’uwemeye kwigira umuntu akavuka kuri buriya buryo bwo mu kiraro
cy’amatungo, k’umukobwa nka Mariya w’intamenyekana, mu gace gakennye akarerwa n’umubaji
Yozefu ni ikimenyetso gikomeye Imana itahwemye kugaragariza twebwe abantu ko ihitamo
abaciye bugufi, abiyoroshya ngo ibakoreshe ibihambaye mu maso y’abantu n’aho abigira
ibihangange bagacishwa bugufi.

Uwo mugambi wo kuducungura binyuze muri ubwo buryo ni nawo umwanditsi w’Ibaruwa
yandikiwe Abahebureyi yatwibukije mu isomo rya Kabiri agira ati: “Imana imaze kubwira
abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo,
ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari
na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana
n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze
rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzo mu ijuru. Asumba atyo
abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo.” Uwo Mwana w’Imana watuvukiye
natwe tumugane mu kirugu mu bwiyoroshye bw’umutima utarangwaho uburyarya maze aduhe
kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ivuka rye ku buryo bukwiye nk’abakristu, tutaza gusanga natwe
twabaye nk’abapagani tukizihiza Noheli mu bibindi n’amasafuriya nk’uko abenshi usanga
babitekereza iyo bavuga ngo nta Noheli umpaye.

Bavandimwe, niba dushaka kubona ikuzo ry’Umukiza watuvukiye, niduce bugufi, tumusange,
twegere Abamalayika n’abashumba batubimburiye mu kumuramya, maze tureke Urumuri yifitemo
rutuboneshereze mu icuraburindi ry’inzira y’ukwemera kwacu ubu n’aka kanya. Kuri mwese rero
bavandimwe iyi Noheli nibabyarire imbuto z’ukwemera gushyitse kandi umwaka mushya tugiye
gutangira uzababere umwaka w’umugisha urukundo n’amahoro. NOHELI NZIZA  KURI BURI
WESE.

Nyagasani Yezu watuvukiye abane namwe!


Inyigisho yateguwe na Padri Emmanuel NSABAZIMA, NYUMBA/BUTARE

También podría gustarte