Está en la página 1de 1

Inyigisho yo ku wa gatanu, taliki ya 31 Ukuboza 2021 ( TE DEUM LAUDAMUS)

Amasomo: Kol3,12-21; Zab 138(137); Mt 11,25-29


Muze dusingize Imana, muze dukuze uwo muremyi waduhanganye urukundo

Bavandimwe YezuKristu akuzwe, harabura amasaha makeya tugasoza umwaka w’i 2021, tugatangira umushya
w’i 2022. Uyu mwaka cyo kimwe na 2020, waje ari akandare, utwereka ibyo amaso yacu atigeze abona: ariko
mwibaza kubona kuva ku kibondo kugera ku kibando, duhezwa mu mazu nk’abakoze ibyaha, abana bakagera
aho basaba abayobozi kubemerera kujya gukina (kwidagadura) hanze nibuze utunota mirongo itatu? Kubona
imbwa zemererwa gusohoka umwana w’umuntu agahezwa mu nzu? Kubona abantu bagenda bapfutse
umunwa n’amazuru nk’aho umwuka bahumeka wuzuye impumuro ihumanya? Buri karere kagize iryo
kazavuga ryaranze uyu mwaka.
Iki cyorezo cya Korona Virus 19 (COVID19), kibe icyiza cyizanye cyangwa cyaracuzwe na muntu, dore ko ntabyo
muntu atavumbura bibi cyangwa byiza; cyeretse abafite amaso abona n’amatwi yumva, ko ibyo abantu
twiratana, ibituma dusuzugura, duhonyora uburenganzira bw’ abandi nta gaciro, nk’uko twabifataga. Ukaba
ufite indege, imodoka, mbese imitungo bikarangira uhejejwe mu nzu, bati pfuka uwo munwa n’ayo mazuru, iyi
saha igere wageze mu nzu iwawe….ibi byose twabonye ko bihagarara ubuzima bugakomeza ku neza y’Imana,
yo itanga kuramuka. Nimucyo rero, duterure dusingiza kandi dushimira Imana itwirindiye mu mpuhwe zayo. Ni
uko twisabire kumenya igikwiye, igifite akamaro kuko ibyo kenshi dushyiramo amizero, si ko biba bidufitiye
akamaro.
Turi mu byishimo byo guhimbaza urukundo ruhebuje Imana yakunze abantu, kugera ubwo itwoherereje
Umwana wayo Jambo, ari we Yezu akigira umuntu maze akabana natwe kugira ngo atubohore ingoyi y’icyaha
n’urupfu. Koko amahoro ya Emanweli, Imana turi kumwe, nahorane natwe iteka ryose. Ni muri uwo Jambo
w’Imana wigize umuntu tubona impamvu yo gusingiza no gukuza Imana umuremyi wacu. Tugatera hejuri
tugira tuti: ‘ Dawe mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga
ukabihishurira abaciye bugufi”. Byo yahishuriye abaciye bugufi nta bindi, ni ibitangaza byakorewe hirya no hino
muri iyi si! Ibyakorewe ino iwacu, I Yeruzalemu, I Betsaida, muri paruwasi yacu, mu gihugu cyau n’ahandi.
Nzashimira Imana nzayisingiza, mbire bose ibyiza yankoreye, nzayibyinira nteze amaboko nsohoze
ubutumwa yampaye. Ni ibyo Imana ni iyo gushimirwa kuko icyo turi cyo, ibyo dufite nuko turi kose ari yo
tubikesha. Ni iyo kurata….Yewe Mana waremye byose, uri Imana yo gushimagizwa…..
Nkuko isomo rya kabiri ryabivuze Imana yadusesekajeho imigisha yose muri uyu mwaka turangije, yaraturinze,
iduha ubuzima ntacyo dutanze, watambuka bigakunda, watera akaboko hejuri kakagenda…..iyo yose ni
imigisha y’Imana, utabibona gutyo ni uko ari impumyi ku mutima…..
Ubwo rero turi mu gusoza umwaka dutangira undi, ni akanya keza: aho waba uri hose, waba uri
muri Gumamurugo, udashobora kubona uko ujya mu Kiliziya, ibuka ko urugo rwawe, inzu utuyemo, umutima
wawe ari aho Jambo w’Imana  agusanga, n’ubwo waba uri muri gereza, mu modoka, mu nzira ugenda
umutima wawe ni ingoro Yezu ashaka guturamo nubimwemerera. Dushake akanya twisuzume tutihenze
ubwenge, turebe ibyo twakoze n’uko twabaniye abandi nidusanga bikocamye tubisabire imbabazi Nyagasani
nibidushobokera tunazisabe abo tutabaniye uko bikwiye, ibyo twakoze neza tumushimire kandi
tubimusingirize, tumusaba kubidukomereza no gukosora ibyo twateshutsweho.
Dishimire Imana ibyiza byose yatugiriye muri uyu mwaka turangije, ari ibyo twabashije kumenya nibyo
tutamneye cyangwa twirengagije, rimwe na rimwe tukabitwerera ibindi cyangwa abandi.Dushimire Imana
ababyeyi yaduhaye, abaturanyi, incuti, igihugu cyiza. Dushimire abategetsi yaduhaye, dushimire ubukungu
twagezeho n’undi musaruro utandukanye, tutibagiwe n’impano ya buri wese. Dushimire ubugingo, kuko niyo
itugejeje none. Niyo iturengera buri gihe, ikaduha guhumeka, ikaduha isi n’ijuru. Byose ni ibyacu, ntacyo
yatwimenye mubyo yahanze, ntaho duhejwe, yaduhaye ingabire z’umwihariko, impano za buri wese, ngo
tubisangire byose, dukomeze tuyishimire. Tuyeretse umwaka bucya dutangira, izakomeze kutugirira neza,
Amen.

También podría gustarte