Documentos de Académico
Documentos de Profesional
Documentos de Cultura
INDANGAGACIRO
Z’UMUCO W’U RWANDA
Igitabo nyobozi
2018
Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda, Igitabo nyobozi
1
Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda, Igitabo nyobozi
2
© Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, 2018
B.P. 5796 KIGALI
ISBN: 978-99977-787-03
Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda, Igitabo nyobozi
3
“Umuco dusangiye uraturanga,
Ururimi rwacu rukaduhuza”...
(Rwanda Nziza, Indirimbo yubahiriza Igihugu)
NYIRASAFARI Espérance
Minisitiri wa Siporo n’Umuco
Intego rusange
Iki gitabo kigamije kugaragaza indangagaciro z’ingenzi zafashije kandi
zizahora zifasha Abanyarwanda kubaka Igihugu giteye imbere, ari mu
bukungu ari no mu mibereho myiza y’abagituye.
Intego zihariye
Gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga kumva no gusobanukirwa
indangagaciro z’umuco w’u Rwanda;
IMITERERE Y’IGITABO
UMUCO
UMURAGE IBITIRANO
UMUCO
IBIHANGANO
KIRAZIRA
IGIHUGU
Kubaha ubuyobozi
Abanyarwanda bubaha ubuyobozi bwiza n’ibiburanga kandi
bakubahiriza amategeko. Abayobozi beza na bo bubaha abo bayobora
bakanubahiriza amategeko, ubwo bakaba bahaye agaciro ubuyobozi.
Kurangwa n’ubutwari
Ubutwari bujyana n’ishyaka ryo gukurikirana ibyo umuntu yiyemeje
kugeraho, bikavamo igikorwa k’ikirenga gifitiye abandi akamaro,
akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje,
kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.
Kugira ishyaka
Abanyarwanda bakunze gukoresha amagambo “kurwana ishyaka”
bashaka kuvuga imbaraga n’ubukaka umuntu agira mu gushyigikira
ibyo yashyize imbere.
Kugira ubushishozi
Kugira ubushishozi bijyana no kwitonda; umuntu akareba kure,
akamenya ukuri kutagaragarira buri wese. Ubushishozi bufasha mu
gutekereza ku biriho n’ibizaza, inyungu n’ingaruka byagira, maze
bigatuma umuntu afata ikemezo gikwiye mu gihe nyacyo.
Kubungabunga umutekano
Umunyarwanda uboneye amenya ko ashinzwe umutekano w’abantu
n’ibintu muri rusange. Umutekano we bwite awukesha umutekano
rusange wabungabunzwe na bose. Umutekano uha abantu umwanya
wo gutekereza no gukora ibikorwa byiza bibateza imbere ubwabo
n’Igihugu kandi bigakorwa mu mudendezo.
Guharanira ubutabera
Umunyarwanda w’umutima kandi ukunda Igihugu ke, akora igikwiye
mu gihe gikwiye. Aharanira ko buri wese abona ibimugenewe. Mu
gihe cy’amakimbirane, ayakemura atabereye cyangwa ngo agire uwo
arenganya, agaca urubanza araramye.
Uburinganire n’ubwuzuzanye
Guteza imbere Igihugu ni inshingano ya buri Munyarwanda: abagore
n’abagabo, abakobwa n’abahungu. Kubaha agaciro kangana ni
ukubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu burere, mu
burezi, mu mirimo, mu kuzungura.
Gutatira Igihugu
Gutatira Igihugu ni ukukigambanira, kugisebya, kumena ibanga ryacyo
kuko Igihugu ari ingobyi ihetse ba nyiracyo. Kirazira rero gutatira
Igihugu kuko byaba ari nko gutema ishami wicayeho.
Kuyobora nabi
Kuyobora nabi ni nko gucamo abantu ibice, kubogama, gutonesha,
gukoresha ikenewabo, kutavugisha ukuri no guhisha rubanda ibyo
bagomba kumenya, kwaka ruswa, kuyirya no kuyitanga. Kuyobora
nabi kandi ni uguhohotera no gusuzugura abo uyobora mu buryo ubwo
ari bwo bwose.
Kuba ikigwari
Ikigwari ni umuntu utagize icyo amarira abandi kandi akanga kugera
ku ntego. Ntashobora kugira icyo akora kuko ahora afite ubwoba,
agatinya no kuvugisha ukuri ngo atiteranya cyangwa ngo yikure aho
yari ari.
Gusambira ibyaduka
Gusambira ibyaduka ni gusamira hejuru no gukoyora imico y’ahandi
nta gushungura, kwigana buhumyi imico n’imyitwarire by’ahandi nko
mu myambarire, imivugire, imihimbire n’imibyinire.
Ibiranga ubumwe
Kubana
Abanyarwanda bumva ko umuntu agomba kumenya kubaho
atabangamiye abandi, akagira imyitwarire ya gipfura. Kubana ni
ukumvikana abantu bakabana mu mahoro.
Gufatanya
Gufatanya ni ugukorera hamwe umurimo umwe, abantu baterana
inkunga. Uko ubufatanye bugenda bwiyongera byubaka ubumwe
n’ubuvandimwe.
Gutabarana
Gutabarana ni igikorwa cyo kwihutira kugoboka no gufasha uwugarijwe
n’ibyago agashobora kubyihanganira cyangwa kubizibukira kandi na
we akabigenzereza atyo abandi mu gihe bibabayeho.
Gusabana
Gusabana ni ukugira umushyikirano ukomeye hagati y’abantu, buri
wese akisanzura ku wundi mu bwuzu bwinshi, nta buryarya. Iyo abagize
umuryango muto cyangwa mugari bunze ubumwe, bagira ubufatanye
busesuye.
Gucudika
Ubucuti ni umubano uhamye uturutse ku mutima, ugakomezwa
n’ibikorwa bigaragara nko gushyira hamwe, gusurana, gutabarana,
kugirana inama, gufashanya, gushyingirana, n’ibindi. Abanyarwanda
bashima umuntu umenya kubana bagashyira imbere ubucuti kuko
buhuza abantu.
Kugira ubwuzu
Ubwuzu ni ibyishimo by’umutima umuntu yakirana abandi. Kugira
ubwuzu bigaragarira mu binezaneza, mu nseko, mu rugwiro wakirana
ukugana.
Kuzirikana
Kuzirikana ni ugutekereza ikintu ku buryo bwimbitse ukagihozaho
umutima. Kuzirikana kandi ni ukugira umutima wibuka ibyahise,
byaba ibyiza cyangwa ibibi. Kuzirikana bituma umuntu yibuka ko ibyo
yagezeho hari benshi babigizemo uruhare, maze na we agaharanira
kuzamura abo afite icyo arusha.
Kuganura
Mu muco w’Abanyarwanda, kuganura byari igikorwa cyo kwishimira
no gusangira umusaruro wa mbere w’imbuto nkuru (amasaka, uburo,
isogi n’inzuzi). Byabanzaga gukorerwa ibwami mbere yo gusakara mu
miryango, mu gihe k’imboneka z’ukwezi kwa Gashyantare kwa buri
mwaka (Coupez A., et all, 2005, p.552).
Gusuzugura
Gusuzugura cyangwa kugira agasuzuguro bigaragarira mu kudaha
umuntu cyangwa ikintu icyubahiro n’agaciro bikwiye ukabigaragariza
mu magambo cyangwa mu bikorwa. Gusuzugura kandi ni ukudakora
icyo usabwe cyangwa ugomba gukora ku bwende cyangwa ubitegetswe.
Kwishishanya
Kwishishanya ni urwikekwe ruterwa no gutinya, nta mpamvu zifite
ishingiro, ko undi muntu yakugirira nabi. Kwishishanya kandi ni ingeso
usanga ahanini ikururwa n’ibyo umuntu aba yarabonye cyangwa
byamubayeho.
Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda, Igitabo nyobozi
28
Kwishishanya akenshi bigendana n’ikinyoma, bityo ugasanga bitiza
umurindi ingeso mbi nko gukorera mu bwiru, kwironda, ikenewabo
n’iyindi myitwarire idahwitse.
Kwironda
Kwironda ni imitekerereze n’imikorere iheza abantu mudafitanye isano
ishingiye ku bwoko, ku karere, ku madini n’ibindi byose bishobora
gushingirwaho abantu bitarura abandi.
Gutonesha
Gutonesha ni ugukundwakaza umuntu cyangwa itsinda ry’abantu
ukabarutisha abandi. Gutonesha kandi biherekezwa no guha
abatoneshejwe ibiruta ibyo bakwiye, ugasanga bagenzi babo
babirenganiyemo.
Gukorera mu dutsiko
Udutsiko ni ijambo rikunze gukoreshwa bavuga udutsinda duhuza
abantu bake baba bitandukanyije na bagenzi babo, bagakora ibibi
rwihishwa kuko abakora ibyiza mu kinyarwanda batitwa agatsiko
ahubwo bitwa itsinda (Coupez A., et all, 2005, p.2555).
Kurangwa n’ihohotera
Guhohotera umuntu ni ukwiyenza ku utakwakuye cyangwa ngo
agutereho amahane, ahubwo ari ukubera ko umurusha imbaraga
cyangwa umufiteho ububasha. Bigaragarira mu kumushyira ku nkeke
byaba mu magambo, byaba mu bikorwa.
Gutsimbarara ku kibi
Gutsimbarara ku kibi ni ukwihambira ku muntu, ku kintu, ku hantu
nawe uzi ko ari kibi ntukireke, kabone niyo byaba bigaragarira bose ko
wagombye kuva ku izima. Gutsimbarara ku kibi bigaragaza kudashaka
kumvikana no kubana n’abandi mu mahoro.
Ibiranga ubupfura
Kugira umutima
Mu myumvire y’Abanyarwanda, umutima ubumbatiye ubupfura
n’imyitwarire iboneye biranga umuntu nyamuntu. Kugira umutima
ni ukugira imico myiza ishingiye ku rukundo, ubwitange, impuhwe
n’iyindi.
Kwitonda
Kwitonda ni ugucisha make, ukagira imyifatire myiza. Kwitonda kandi
ni ukudahubuka ari mu magambo ari no mu bikorwa, ugatuza ntugire
abo ubuza amahoro (Coupez A., et all., 2005, p.1094). Mbere yo kugira
icyo uvuga cyangwa ukora ukabanza ugashishoza kugira ngo utavuga
ubusa cyangwa se ukagira uwo ubangamira.
Kwanga umugayo
Kwanga umugayo ni uguca ukubiri n’ikintu icyo ari cyo cyose kigayitse
gishobora gutuma ugaragara nabi cyangwa utakarizwa ikizere
n’ukikubonyeho.
Kwiyubaha
Kwiyubaha ni ugukomera ku gaciro kawe mu mvugo no mu ngiro
wubahiriza izina n’icyubahiro ukwiye. Kwiyubaha kandi ni ukubaha
umubiri wawe, ukawurinda ibiwangiza n’ibiwandagaza.
Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda, Igitabo nyobozi
32
Kwiyoroshya no kwicisha bugufi
Kwiyoroshya no kwicisha bugufi ni imyitwarire ituma ubana n’abo
usumbya ububasha, ubwenge, ubutunzi, imyaka, n’ibindi bituma
abantu basumbana.
Kuba umunyakuri
Kuba umunyakuri ni ukugira imitekerereze igororotse, iboneye,
igaragaza ibintu uko biri.
Kwihangana
Kwihangana ni ukutarambirwa ukiha umwanya uhagije kugira
ngo ugere ku cyo wifuza nubwo byaba bigaragara ko kukigeraho
byakurushya (Bizimana S., et Kayumba C., 2011, p. 261).
Kurangwa n’ubumanzi
Ubumanzi ni uguharanira kutarangwaho inenge cyangwa ubusembwa
ubwo ari bwo bwose mu mico no mu myifatire (Coupez A., et all., 2005,
p.1458).
Kwiramira no kwitsinda
Kwiramira bikunze kujyana no kwitsinda. Kwiramira cyangwa kwitsinda
ni ukugira imbaraga z’umutima zituma ushobora kugira ubutwari
bwo kureka gukora ikidakwiye, kabone n’ubwo cyari kuba kigufitiye
inyungu muri icyo gihe.
Kuzuza amasezerano
Abanyarwanda bashima umuntu wubahiriza ibyo yemeye gukora,
agakomera ku ijambo, indahiro n’igihango. Yubahiriza ibyo yarahiriye
mu masezerano yemeye kuko imvugo ikaba ingiro.
Gushima no gushimira
Gushima ni ukwemera agaciro n’akamaro by’ikintu kiza; naho
gushimira ni ukugaragariza uwakugiriye neza ko wanyuzwe n’agaciro
n’akamaro k’ibyo yagukoreye. Gushima no gushimira uwakugiriye neza
ni inshingano iranga ubupfura.
Guhemuka
Guhemuka ni imyitwarire irangwa no kunyuranya nkana n’icyo ugomba
cyangwa ukwiye gukorera undi. Umuhemu ntazirikana uwamugiriye
neza n’uwamugiriye akamaro ngo azamwiture kandi yarabifitiye
ubushobozi.
Kwiyandarika
Kwiyandarika ni ukwifata nabi mu buryo bunyuranye n’imyitwarire
iboneye kandi ibyo wakoze bibi ntugire isoni zo kubishyira ku gasozi.
Ibyo bitesha agaciro uwabikoze, abo bafitanye isano, bikaba byanasebya
Igihugu cyose.
Kubeshya
Kubeshya ni ukutavugisha ukuri. Kubeshya byangiza umubano mu
bantu, bikadindiza iterambere ry’umuntu ku giti ke ndetse n’Igihugu.
Kubeshya kandi byangiza kuko amenyera kugoreka imitekerereze ye,
kabone niyo yaba ashakisha ibyamugirira akamaro.
Kwikuza no kwirata
Kwikuza ni ukwishimagiza wiha icyubahiro udakwiye, wivuga ibigwi
bitari byo. Kwikuza bigaragara ku bantu bahora bashaka kwerekana
Ishyari
Ishyari ni imungu iba mu mutima ikabuza kwishimira ibyo abandi
bafite n’ibyiza bagezeho. Aho kugira ngo umunyeshyari akore yongere
ibyo afite, ahorana agatima karehareha kifuza iby’abandi, akabashakira
inabi kandi agategura imigambi mibisha yo kubasubiza inyuma.
Kugira umurava
Kugira umurava ku murimo ni ukuwukorana umwete, ukawitaho,
ukihatira kuwurangiza neza nta kuzarira. Umunyamurava ni umuntu
wita ku murimo ashinzwe: yanga umugayo kandi ntakorere ijisho; agira
umwete kandi agaharanira kurusha, akaba indashyikirwa mu mihigo.
Arwanira ishyaka aho akorera n’abo bakorana kandi agashimishwa no
gutoza abandi cyanecyane abakiri bato umurimo umutunze.
Gukorera hamwe
Kugira ngo umusaruro utubuke, abantu bagomba kugira ibyo bakorera
hamwe bagafatanya. Gukorera hamwe bituma abantu bahuza imbaraga
bikababuza kuba nyamwigendaho. “Abishyize hamwe ntakibananira.”
Kunebwa
Kunebwa ni ukutagandukira umurimo kandi ntugire icyo wibwiriza
gukora niyo byaba bigufitiye akamaro. Umunebwe akunda kuvuga
kurusha uko akora, ugasanga akenshi aba atanga ibisobanuro
by’impamvu atageze ku byo bari bamutezeho. Abanyarwanda baravuga
ngo: “Ubunebwe n’ubukene biragendana”.
Gusuzugura umurimo
Gusuzugura umurimo ni ingeso mbi yo kwanga gukora witwaje urwego
wibonamo. Gusuzugura umurimo ni ubujiji no kutareba kure kuko
ik’ibanze cyagombye kurebwa no kwitabwaho ari icyo uwo murimo
umariye nyirawo.
Kutigirira ikizere
Kutigirira ikizere ni uguhorana ipfunwe, ukumva ko nta cyo wishoboreye,
ugahora wisuzugura, ukitinya, bigatuma udashobora gufata ingamba
zatuma witeza imbere.
Kutagira gahunda
Kutagira gahunda ni imwe mu mpamvu zishobora gutuma udakora
neza, utubahiriza igihe n’amasezerano, abaje bakugana ntushobore
kubakorera ibyo bifuza, cyangwa ntubikorere ku gihe, ukaba watanga
ibitanoze. Utagira gahunda ntamenya aho yashyize ibikoresho akenera
kandi bimufasha gutunganya imirimo ye, bigatuma atubahiriza igihe.
Gusesagura
Gusesagura ni ingeso ihabanye n’umuco wo kuzigama. Ni ugupfusha
ubusa ibyo umuntu atunze cyangwa ashinzwe, ntahe agaciro imbaraga
zakoreshejwe kugira ngo ibyo bintu biboneke. Ababona usesagura
basanga yarishyize ku rwego rusumbye urwo ari ho, mu by’ukuri kandi
bikamugaruka.
Gutegura imfashanyigisho
Gahunda yo kwimakaza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda iganisha ku
iterambere riramba ikeneye imfashanyigisho n’abazikoresha, mu ntera
zayo zose. Hakwiye rero inyandiko ziberanye n’abagenewe inyigisho.
Bizaba kandi ngombwa guhugura abakangurambaga ngo bagire
ubumenyi n’ubushobozi bihagije kugira ngo bashobore kumvikanisha
ihame ry’umuco muri urwo rugamba.
Ubukangurambaga
Kugira ngo izi ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda zimakazwe mu Gihugu
hose ni ngombwa ko zisobanurwa mu Mududugu no mu masibo yawo,
mu Kagari, mu Murenge, mu mugoroba w’ababyeyi, no mu muganda.
Isuzumabikorwa
Kwimakaza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda ngo zibe umusemburo
n’inkingi by’iterambere rirambye, birasaba ko habaho uburyo
bwo gusuzuma ko iyo ntego yagezweho hifashishijwe ubuhanga
n’ibarurishamibare. Gahunda y’Igihugu y’Igenamigambi Rirambye,
Imihigo, poritiki zinyuranye, ubuhanzi n’ubugeni, n’ibindi bikorwa
bigamije iterambere, bigomba kugaragaza uko byitaye kuri iryo hame.
Kugira ngo zimakazwe, buri wese akwiye kugira uruhare rwo gukumira
no kwamagana ingeso mbi n’imyitwarire bigayitse bizibangamira.
Ababyeyi, umuryango mugari, abigisha, ibitangazamakuru,
abanyamadini n’inzego z’ubuyobozi, zaba iza Leta, zaba iz’abikorera,
n’imiryango itari iya Leta bisabwa kugira uruhare rugaragara mu
gusakaza izi ndangagaciro.
Ibitabo byifashishijwe